Uko wahagera

Gen. Nkunda n’Ubutabera bw’u Rwanda


Abunganira Gen. Laurent Nkunda baregeye Ubutabera bw’u Rwanda. Abanyamategeko babiri bunganira Gen. Nkunda, umwe w’umunyarwanda, Me Kazungu Jean Bosco, undi ukomoka muri Canada, Me Stephane Bourgon, bashyikirije ikirego cyabo urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, mu mujyi wa Kigali. Bararega Guverinoma y’u Rwanda.

Ku gicamunsi cyo kuwa 10 z’ukwezi kwa 3 mu mwaka w’i 2009, nibwo abo banyamategeko bagejeje ikirego cyabo imbere y’urwo rukiko. Cyakora, abahagarariye Leta y’u Rwanda mu nkiko, bavuze ko bari mu rukiko batagombye kuhaba, kuko bahamagajwe mu rukiko ruregwamo guverinoma y’u Rwanda kandi bo bahagarariye Leta y’u Rwanda.

Me Bourgon yabwiye urukiko ko bagize ikibazo ubwo batanga ikirego, kuko kugeza ubu batazi urwego rwafashe Gen. Nkunda, n’icyo afungiye . Yasabye ko ubutegetsi bw’u Rwanda bwafasha ubutabera kumenya aho Gen. Nkunda aherereye.

Me Bourgon yatangarije abanyamakuru ko azakoresha ibishoboka byose uwo yunganira nti yoherezwe muri Congo. Anasaba ko uwo yunganira yafungurwa nta mananiza, abamwunganira bagashobora kumubona.

Gen. Nkunda yatawe muri yombi n’ingabo z’u Rwanda, ku itariki ya 23 z’ukwezi kwa 1 mu mwaka wa 2009. Izo ngabo z’u Rwanda zavuze ko yari yagerageje kubangamira “operation Umoja wetu” igikorwa cyari gihuriweho n’ingabo z’u Rwanda n’iza Congo mu kurwanya umuhari FDLR.

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ruzafata umwanzuro kuya 11 z’ukwezi kwa 3 mu mwaka wa 2009, ku kibazo niba uwarezwe ari we, mu rubanza rwa Gen. Nkunda.

XS
SM
MD
LG