Uko wahagera

Urubanza rwa Gen. Maj Munyakazi muri Gacaca 


Mu rw’Ikirenga, Ubushinjacyha burasaba ko Gen. Maj Munyakazi yakoherezwa muri Gacaca. Mu rw’ikirenga niyo mahirwe ya nyuma Gen.Maj Laurent Munyakazi asigaranye. Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwabwiye urwo rukiko ko nta bubasha rufite bwo kuburanisha Gen. Maj. Munyakazi, bugasaba ko yakoherezwa muri Gacaca. Kuri Munyakazi, we asanga urwo rukiko rubifitiye ububasha.

Urukiko rw’ikirenga rwatangaje ko kuya 17 z’ukwezi kwa 4 mu mwaka wa 2009, aribwo ruzatangaza niba rufite ububasha cyangwa ntabwo bwo kuburanisha urwo rubanza.

Impamvu ubushinjacyaha bwatanze busaba urw’ikirenga kutazaburanisha urwo rubanza, bwavuze ko Gen. Maj Munyakazi muri gendarmerie urwego yarimo atari umuyobozi. Gen. Maj. Munyakazi avuga ko mu maburanisha ya mbere bagiye bamuha umwanya n’ubuyobozi atari afite, ibyo bituma agomba gukomeza kuburanira mu nkiko zisanzwe.

Gen. Maj. Munyakazi Laurent yakatiwe igifungo cya burundu ubugira kabiri n’inkiko za gisirikare, kubera uruhare yagize muri jenoside. Mu rw’ikirenga ariburanira, ntawe umwunganira afite.

XS
SM
MD
LG