Uko wahagera

Umunsi Mpuzamahanga Witiriwe Umukenyezi  


U Rwanda rwazirikanye umunsi mpuzamahanga w’umugore. Insanganyamatsiko y’uwo munsi mu Rwanda, ni “abagabo n’abagore dufatanyirize hamwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa umugore”. Imibare igaragaza ko iryo hohoterwa ari ryo riza ku mwanya wa mbere mu Rwanda, mu guhutaza uburenganzira bwa muntu.

Nk’uko komisiyo y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda yabigaragaje,imibare ikesha polisi y’igihugu, mu mwaka wa 2008, abagore ibihumbi 3 bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’iryo mu rugo. 80 ku 100 muri bo ni abana n’abagore basambanijwe ku ngufu .

Akarere ka Nyagatare, mu ntara y’Iburasirazuba, niko kaza ku isonga mu kugarizwa n’icyo cyorezo cy’ihohoterwa. Ni naho uwo munsi wizihirijwe mu rwego rw’igihugu. Ubuyozi bw’ako karere bwavuze ko mu mwaka wa 2008 abagore 37 bahohotewe mu ngo; 21 bafashwe ku ngufu; 3 barishwe naho abana 217 bafashwe ku ngufu.

Mu Rwanda, impamvu ziza ku isonga mu gutera ihohoterwa ni ubukene; ihame ry’uburinganire ritumvwa kimwe mu miryango; imitungo; ubujiji n’ibindi.

Bitewe n’uko icyi cyibazo aho gucika kigenda kiyongera, mu Rwanda hari gutegurwa itegeko rizajya rihana bikomeye abagabo bahohotera abagore.

Umunsi mpuzamahanga w’umugore uba kuya 8 z’ukwezi kwa 3, washyizweho n’umuryango w’abibumbye mu mwaka w’1972. Mu Rwanda , watangiye kuzirikanwa mu mwaka w’i 1975.

XS
SM
MD
LG