Uko wahagera

Ban Ki Moon mu Ruzinduko i Kigali


Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye, Ban Ki Moon, yakorereye uruzinduko rw’akanya gato i Kigali. Ni mu rwego rw’uruzinduko ari gukorera ku mugabane w’Afrika.

Ban Ki Moon yageze i Kigali avuye mu burasirazuba bwa Congo, aho yabonanye na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame. Nyuma yo kubonana, Perezida Kagame yatangaje ko yiteguye gusubiza ingabo z’u Rwanda muri Congo mu gihe ari ngombwa mu gikorwa cyo kurwanya imitwe yitwaje intwaro ibuza umutekano u Rwanda .

Ingabo z’u Rwanda ziherutse kuva k’ubutaka bwa RDC, mu gikorwa nk’icyo, aho zamaze ukwezi kurengaho iminsi micye cyane.

Umunyamabanga mukuru wa UN, Ban Ki Moon, we yatangaje ko ibihugu byombi, u Rwanda na RD Congo, bikwiye kurebera hamwe niba haba hari ingaruka zabaye mu gikorwa cyahuje ingabo zihuriyeho n’ibyo bihugu mu kurwanya abarwanyi ba FDLR. Cyane cyane bakazareba niba nta ba civiles baguye muri icyo gikorwa.

Uretse u Rwanda, muri Afrika Ban Ki Moon yasuye Afrika y’Epfo; Tanzaniya, na RD Congo. Uruzinduko rwe kuri uwo mugabane azarusozerera mu Misiri. Ni uruzinduko rwa kabiri Ban Ki Moon agiriye mu Rwanda

XS
SM
MD
LG