Uko wahagera

Ingabo z’u Rwanda Zavuye muri Congo


Itangazo minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda yageneye abanyamakuru, rivuga ko igikorwa ingabo z’u Rwanda zari zifatanije n’iza Congo cyo guhiga bukware ingabo za FDLR cyarangiye. Ingabo z’u Rwanda zikaba zavuye k’ubutaka bwa Congo zatashye.

Iryo tangazo rikomeza rivuga ko icyo gikorwa cyageze ku ntego zari zigamijwe, kubera ko izo ngabo zishyize hamwe zabashize gusenya ibirindiro bikomeye bya FDLR. Ingabo za FDLR zakwiriye imishwaro, bamwe baratashye, ndetse na zimwe mu mpunzi z’Abanyarwanda zirenga ibihumbi 3 zari zaragizwe ingwate na FDLR zikaba zaratashe mu Rwanda.

Ingabo z’u Rwanda zari zarahawe na Perezida wa Congo, Joseph Kabika, kutarenza ukwezi kwa 2 mu mwaka wa 2009 zikiri muri Congo. Zikaba zubahirije igihe zahawe.

N’ubwo ariko zitashye, abadepite b’u Rwanda bari basabye ko zakongererwa igihe, kugira ngo zizabashe gutsimbura burundu FDLR. Ibyo ariko abadepite bo muri Congo bo ntibabikozwaga, bari bamaganye bivuye inyuma igikorwa cyo kuba ingabo z’u Rwanda zasubiye muri Congo.

XS
SM
MD
LG