Uko wahagera

Gen. Maj Munyakazi mu Rukiko rw’Ikirenga


Gen. Maj Munyakazi Laurent agiye gutangira kuburana rw’ikirenga. Urukiko rw’ikirenga rwagombaga gutangira kuburanisha mu mizi urubanza rwa Gen. Maj Laurent Munyakazi, kuya 18 z’ukwezi kwa 2 mu mwaka wa 2009. Umwe mu bacamanza barurimo, yatangaje ko urwo rubanza rwimuriwe kuya 9 z’ukwezi kwa 3, mu mwaka wa 2009. Impamvu yatanzwe ni uko umwe mu bacamanza bazaruburanisha, akaba na visi perezida w’urukiko rw’ikirenga, Sam Rugege, atabonetse.

Mu rukiko rw’ikirenga niyo mahirwe ya nyuma Gen. Maj Munyakazi asigaranye yo kujurira. Akaba yarakatiwe ubugirakabiri n’inkiko za gisirikare igihano cyo gufungwa ubuzima bwe bwose.

Urukiko rw’ikirenga rugiye gutangira kuburanisha uru rubanza nyuma y’impaka zitoroshye ku mpande ziburana. K’ubushinjacyaha bwasabaga ko Munyakazi yajya kuburanira muri Gacaca. Munyakazi we akaba yaratsimbaraye ko yakomeza kuburanira mu nkiko zisanzwe dore ko mu rw’ikirenga ntawe umwunganira ariwe wiburanira.

Muri ururubanza, Gen. Maj Munyakazi aregwa hamwe na Padiri Munyeshyaka Wenceslas. Uyu mupadiri wibera mu Bufaransa, yakatiwe adahari igihano cya burundu.

Gen. Maj Munyakazi Laurent akurikiranweho ibyaha bya jenoside yakoreye mu mujyi wa Kigali, cyane cyane kuri Kiriziya y’umuryango mutagatifu no kuri Saint Paul.

XS
SM
MD
LG