Uko wahagera

Madamu Kabuye Yongeye Kurekurwa by’Agateganyo


Madamu Rose Kabuye yongeye gusubira mu Rwanda arekuwe by’agateganyo ku nshuro ya kabiri, nyuma y’amezi atatu n’igice amaze atawe muri yombi. Ubucamanza bwo mu Bufaransa bwamuhaye uruhushya rwo kuja mu Rwanda by’agateganyo kureba umuryango we. Kuri iyi nshuro, ubucamanza bwamuhaye iminsi 30 mu gihe ku nshuro ya mbere bwari bwamuhaye iminsi 20.

Akigera i Kanombe kuya 14 z’ukwezi kwa 2 mu mwaka wa 2009, Madamu Kabuye yatangarije abanyamakuru ko yabonye dosiye ye, kandi ko akurikije ibiyikubiyemo, ngo nta bintu byatuma ahangayika.

Ubwo yasubira mu Rwanda by’agateganyo ku nshuro ya mbere, mu kwezi kwa 12 mu mwaka wa 2008, yakiriwe n’imbaga y’Abanyarwanda. Cyakora, kuri iyi nshuro ya kabiri siko byari bimeze, yakiriwe nabo mu muryango we ndetse n’inshuti n’abavandimwe.

Madamu Rose Kabuye ni umukuru wa Protocole ya Perezida Kagame. Yafatiwe mu Budage mu kwezi kwa 11 mu mwaka wa 2008, biturutse ku nzandiko zo guta muri yombi abayobozi 9 b’u Rwanda, zatanzwe n’umucamanza wo mu Bufaransa, Jean Louis Bruguiere, mu mwaka wa 2006. Izo mpapuro zatumye u Rwanda rucana umubano n’u Bufaransa.

XS
SM
MD
LG