Uko wahagera

Igihe cy'Ingabo z'u Rwanda muri Congo


Mu Rwanda, Abadepite barasaba ko igihe ingabo z'u Rwanda zizamara muri Congo cyakongerwa. Abo badepite babisabye Minisitiri w'ingabo Gen. Gatsinzi Marcel, ubwo yabahaga ibisobanuro mu magambo, ku gikorwa ingabo z'u Rwanda zihuriyeho n'iza Congo, kigamije kurwanya FDLR-INTERAHAMWE. Abo badepite n'ubwo batigeze babimenyeshwa kuva icyo gikorwa gitangira gushyirwa mu bikorwa, baracyishimiye, banasaba ko igihe cy'icyo gikorwa cyakongerwa.

Abadepite b'u Rwanda baniyemeje kuzasobanurira bamwe mu badepite ba Congo batarasobanukirwa neza iby'icyo gikorwa, bakazabagezaho akamaro kacyo. N'ubwo abadepite muri rusange bashimye icyo gikorwa, umwe muribo yagaragaje ipfunwe ryo kumenya umubare nyakuri w'ingabo z'u Rwanda ziri k'ubutaka bwa Congo. Minisitri Gatsinzi yamusubije ko ari ibanga rya gisirikare.


Kuva icyi gikorwa cyatangira, Minisitiri Gatsinzi yagaragaje ko kimaze gutanga umusaruro. Abaciviles 2557 bamaze gutahuka mu Rwanda, mu basirikare naho abatahutse bizanye ni 214. Minisitire Gatsinzi yavuze ko abenshi muri abo basirikare babifashisha kugira ngo babereke aho umwanzi aherereye. Ngo nta musirikare n'umwe mu ngabo zishyize hamweuragwa muri kiriya gikorwa, mu gihe interahamwe zimaze kukigwamo ari 89.

Icyi gikorwa cyatangiye ku itariki ya 20 z'ukwezi kwa 1 mu mwaka wa 2009. Biteganijwe ko kizarangira mu mpera z'ukwezi kwa 2 mu mwaka wa 2009.

XS
SM
MD
LG