Uko wahagera

Byuma Francois Xavier muri Gacaca


Isubirwamo ry'urubanza rwa Byuma Francois Xavier rirakomeje muri Gacaca. Ku iburanishwa rya 2 mu isubirwamo ry'urwo rubanza, urukiko Gacaca rwa Rwakubo rwumvise abatangabuhamya 13. Babiri muri bo baramushinjaga, 11 baramushinjuraga. Urukiko rwatangaje ko hasigaye kumva abatangabuhamya 4. Imirimo y'iburanisha izasubukurwa ku itariki ya 7 z'ukwezi kwa 3 mu mwaka wa 2009.

Abamushinjaga, umwe yabwiye urukiko ko yabonye Byuma Francois mu gihe cya jenoside atwaye imbunda. Cyakora, yavuze ko ntawe yigeze yumva ko yishe. Undi nawe watanze ubuhamya bwe mu nyandiko, yabwiye urukiko ko Byuma yagize uruhare mu iyicwa rya papa we. Byose Byuma yarabihakanye.

Abamushinjuraga bo babwiye urukiko ko nta kibi bazi Byuma yakoze mu gihe cya jenoside. Bagaragaje ko icyo Byuma apfa n'abamurega, ari urubibi rubahuza.

Urukiko rwaburanishije urwo rubanza mu gihe cy'amasaha 6, ku itariki ya 7 z'ukwezi kwa 2 mu mwaka wa 2009. Rwasubitse imirimo y'iburanisha, rutangaza ko urwo rubanza ruzasubukurwa ku itariki ya 7 z'ukwezi kwa 3 mu mwaka wa 2009.

Byuma Francois Xavier ni umwe mu baharanira uburenganzira bw'ikiremwa muntu mu Rwanda. Ari muri gereza aho yakatiwe imyaka 19 y'igifungo muri Gacaca mu mwaka wa 2007. Yasabye ko urubanza rwe rwasubirwamo kuko atigeze yishimira imikirize yarwo. Rwaburanishijwe bwa mbere kuya 21 z'ukwezi kwa 1 mu mwaka wa 2009. Urukiko Gacaca rwa Rwakubo mu karere ka Rwamagana mu ntara y'iburasirazuba nirwo ruruburanisha mu isubirwamo.

XS
SM
MD
LG