Uko wahagera

CAN Igeze Muri Kimwe cya Kabiri 


Imikino ya CAN y’abatarengeje imyaka 20 igeze muri kimwe cya kabiri. Amakipe ane niyo ageze muri kimwe cya kabiri . Ikipe y’u Rwanda, ari narwo rwakiriye iyo mikino, yarangije kuvamo. Ayo makipe ane ni Ghana, Cameron, Afrika y’Epfo na Nigeria.

Imikino ya kimwe cya kabiri izaba ku itariki ya 28 z’ukwezi kwa mbere mu mwaka wa 2009. Aho Ghana izahura n’Afrika y’Epfo, naho Cameron igahura na Nigeria. Amakipe abiri azarokoka niyo azakinira igikombe ku itariki ya 1 z’ukwezi kwa 2 mu mwaka wa 2009.

Kuba ikipe y’u Rwanda yavuye mu mikino, byatumye kwinjira kureba imipira isigaye bishyira k’ubuntu, kugira ngo Abanyarwanda barusheho kwitabira kureba iyo mikino.


XS
SM
MD
LG