Uko wahagera

Ihagarikwa ry'Abayobozi ba FARG mu Rwanda


Mu Rwanda, ihagarikwa ry'abayobozi ba FARG riravugwaho byinshi. Minisiteri y'intebe mu Rwanda yashyize ahagaragara itangazo rihagarika by'agateganyo abayobozi b'ikigega gishinzwe gutera inkunga abacitse ku icumu rya jenoside, FARG, ariko nti hatanzwe impamvu. Abahagaritswe barimo umunyamabanga nshingwabikorwa w’icyo kigega, Karekezi JMV. wasimbujwe by'agateganyo Barikana Eugene, wari usanzwe ari umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu.

Iri hagarikwa ry'aba bayobozi ribaye nyuma y'igihe gito, abacitse ku icumu rya jenoside berekanye ko batigeze bishimira na gato imigendekere y'ibarura ryabakorewe, hagamijwe gutoranya abatishoboye muri bo.

Guverinoma y'u Rwanda igenera buri mwaka FARG amafaranga angana na 5 ku 100 y'ingengo y'imari ya Leta. Ayo mafaranga FARG iyakoresha mu bikorwa bitandukanye birimo kubakira amacumbi abacitse ku icumu rya jenoside batishoboye, kubavuza, kubarihira amashuri no kubaha amafaranga y'ingoboka.

Cyakora, abacitse ku icumu rya jenoside binubiye inshuro nyinshi uburyo amafaranga ahabwa icyo kigega acungwa. Bamwe ndetse muri bo bavugaga ko amafaranga agenerwa FARG yaba akoreshwa mu nyungu z'abandi bantu batacitse ku icumu.

Abakurikiranye iby'ikigega FARG kuva cyashingwa mu w'i 1994, batangarije Ijwi ry'Amerika ko hakwiye gukorwa iperereza rirambuye. Abantu bose baba baragize uruhare mu micungire mibi y'ikigega FARG bagakurikiranwa mu butabera

XS
SM
MD
LG