Uko wahagera

Ikigega cy’Ubwisungane Rwanda Diaspora Mutual Fund


Diaspora Nyarwanda, ni ukuvuga Abanyarwanda baba mu mahanga, imaze gushyiraho ikigega cy’ubwisungane cyitwa, Rwanda Diaspora Mutual Fund.

Abanyarwanda 11 baba ku migabane itandukanye y'isi bagize icyo gitekerezo, baherutse kugirana ikiganiro n’abanyamakuru i Kigali. Batangarije abanyamakuru ko hashize umwaka urenga igikorwa cyo gutangiza ikigega cy'ubwisungane bagitekerezaho, none bavuga ko biyemeje ko biva mu magambo bikajya mu bikorwa.

Hatagize igihinduka bavuga ko icyo kigega kizatangira ku mugaragaro mu kwezi kwa 3 muri uyu mwaka.

XS
SM
MD
LG