Uko wahagera

Rose Kabuye Yabaye Ararekuwe by'Agateganyo


Madamu Rose Kabuye wari umaze iminsi 45 atagera mu Rwanda kuko ari mu maboko y’ubutabera m’Ubufransa, umucamanza yamwemereye iminsi igera kuri 20, aho azagaruka mu Rwanda by’agateganyo, kwizihiza iminsi ya Noheri n’Ubunani hamwe n’umuryango we. Ategerejwe i Kigali kuri uyu wa 24 z’ukwezi kwa 12.

Iyi nkuru Leta y’u Rwanda yarayishimye, ivuga ko ari intambwe ishimishije itewe, n’ubwo urubanza rwe rutaratangira kuburanishwa.

Bamwe mu bakurikiranye ibya Rose Kabuye kuva yafatwa, babwiye Ijwi ry’Amerika ko batazi niba Kabuye azemera ubwe kongera kwisubiza gufungishwa ijisho mu gihugu c’Ubufaransa, ndetse n’icyakurikira mu gihe yakwigumira i Kigali. Umucamanza yamubwiye ko agomba gusubira mu Bufaransa ku itariki ya 10 z’ukwezi kwa mbere mu mwaka wa 2009.

Madamu Rose Kabuye yafatiwe mu Budage ku itariki ya 9 z’ukwezi kwa 11 mu mwaka wa 2008. Kuya 19 z’uko kwezi yerekejwe mu Bufaransa igihugu kibarizwamo umucamanza Jean Louis Bruguiere watanze impapuro zo kumuta muri yombi, hamwe n’abandi bayobozi bakuru b’u Rwanda 8, bose bakekwaho kuba baragize uruhare mu ihanurwa ry’indege yari itwaye Juvenal Habyarimana wahoze ari Perezida w’u Rwanda.


XS
SM
MD
LG