Uko wahagera

Ishyaka Rishya Rya Politiki mu Rwanda


Mu Rwanda havutse ishyaka rishya rya politiki. Iryo shyaka ryitwa PSI mu Gifaransa, mu Kinyarwanda ni ishyaka ry'imberakuri riharanira imibereho myiza y'abaturage. Ryashinzwe na Me Bernard Ntaganda, umwe mu bashinze ishyaka riharanira Demokarasi n'imibereho myiza y'abaturage, PSD, mu mwaka w'i 1991, akaba yabaga no muri biro politiki yaryo.

Mu mpamvu zatumye asezera muri PSD, nk'uko yabigaragarije Ijwi ry'Amerika ngo ni uko asanga PSD ari imwe mu mbogamizi za demokarasi mu Rwanda. Iryo shyaka kandi ngo nta kayihayiho ka politiki rifite, ugasanga rirangwa n'ubwiru ndetse no gutonesha. Me Ntaganda amaze kwitegereza iyo mikorere yagize ati "nyuma yo kwihanga igihe kirekire ntotezwa mu ishyaka PSD nakoreye imyaka irenga 17, niyemeje kurivamo kandi niyemeje gushinga ishyaka rizatera mu kirenge cy'intwari zashinze ishyaka PSD".

Mbere y'uko iryo shyaka ryemerwa, Me Ntaganda yadutangarije ko azabanza agakoresha inama rusange y'abanyamuryango nibura 200 b'ishyaka rye rishya PSI. Nyuma akazasaba uburenganzira bwo gukora minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu ari nayo igenga amashyaka mu Rwanda.

Mu Rwanda, hari amwe mu mashyaka yigeze kuvuka cyakora nti yahabwa uburenganzira bwo gukora. Ayo ni PDR-UBUYANJA ryari ryashinzwe n'uwahoze ari Perezida w'u Rwanda Pasteur Bizimungu mu mwaka wa 2002, ndetse na ADP-AMIZERO ryari ryashinzwe na Kabanda Celestin muri 2003.

Amashyaka yaheruka kuvuka mu Rwanda mu mwaka w’i 2003. Kuri ubu mu Rwanda habarirwaga amashyaka ya politiki 9 ariyo, FPR, PSD, PL, PDC, PDI, PPC, PSP, PSR, na UDPR. Ayo mashyaka anengwa n'abakurikirana politiki y'u Rwanda ko mu by'ukuri ntacyo akora, ko ariho ku mazina gusa. Ishyaka PSI ni riramuka ryemewe rizaba ribaye ishyaka rya politiki rya 10 rikorera mu Rwanda.

XS
SM
MD
LG