Uko wahagera

Kwipimisha SIDA mu Rwanda


Abanyarwanda bose barasabwa kwipimisha SIDA. Tariki ya 1 z’ukwezi kwa 12 ngarukamwaka, ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya icyorezo cya SIDA. Abanyarwanda basabwa by’umwihariko kwipimisha kugira ngo bagabanye ikwirakwizwa ry’ubwandu bwa virusi itera SIDA.

Insanganyamatsitso y’uyu mwaka, komisiyo y’igihugu yo kurwanya SIDA, CNLS, yahisemo igira iti’gushishikariza kwipimisha virusi itera SIDA muri rusange no kwipimisha ku bashakanye’.

Imibare ya CNLS igaragaza ko abanyarwanda 3 ku 100 aribo kuri ubu babana n’ubwandu bwa virusi itera SIDA. Muri bo abasaga ibihumbi 50 baratangiye imiti igabanya ubukana bw’iyo virusi.

Hirya no hino mu turere tw’u Rwanda, abayobozi bihaye intego ko abaturage bayobora bagomba bose kumenya uko bahagaze. Kugeza ubu, bamwe banze kwipimisha, ndetse babona ko ari ukubangamira uburenganzira bwabo. Abakunze kwipimisha ni abagiye gushinga ingo cyangwa se ababyeyi bitegura kubyara.
XS
SM
MD
LG