Uko wahagera

Itangazamakuru mu Karere


Ibibazo by'itangazamakuru mu karere biraganirwa mu Rwanda. Abanyamakuru bo mu bihugu bisaga 10 byo mu karere k'ibiyaga bigari, bari mu nama i Kigali. Bari kuganira ku bibazo byugarije itangazamakuru muri ako karere. N'ubwo iyi nama yabereye mu Rwanda, ibitangazamakuru bisanzwe bisa nk'aho byahawe akato mu Rwanda ntabwo byayitumiwemo.

Abanyamakuru bari muri iyo nama bagaragaje ko ikibazo kibakomereye cyane cyijyanye n’ubwisanzure mu bitekerezo, ndetse n’itangazamakuru muri rusange.

Muri iyi nama kandi, abanyamakuru bamwe bavuze ko basanga nta na rimwe itangazamakuru rizaba iry'umwuga muri aka karere, mu gihe Leta zabo zitaborohereza mu kazi bakora.

Ibihugu byitavye iyi nama ni u Rwanda, u Burundi, RD Congo, Uganda, Kenya, Tanzaniya, Angola, Sudani, Zambiya, Congo Braza na Republika Centre Afrika.

Iyi nama yatangiye kuya 24 z'ukwezi kwa 11 mu mwaka wa 2008, ikazasoza imirimo yayo ku itariki ya 26 z'ukwezi kwa 11 mu mwaka wa 2008.

XS
SM
MD
LG