Uko wahagera

Inkunga Yatewe Amashyirahamwe yo mu Rwanda


Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika yateye inkunga amwe mu mashyirahamwe aciriritse yo mu Rwanda. Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika i Kigal, Stuart Symington, yashyikirije amashyirahamwe 6 aciriritse akorera mu Rwanda, inkunga ingana n'ibihumbi 48 by'amadolari y'Abanyamerika.

Uwo muhango wabaye ku itariki ya 14 z'ukwezi kwa 11 mu mwaka wa 2008, ku kicaro cy'Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika i Kigali. Ambasaderi Symington yatangaje ko amashyirahamwe agera ku 100 aciriritse yo mu Rwanda ariyo yari yatse iyo nkunga, cyakora 6 muri yo niyo gusa yashoboye kuyihabwa.

Ambasaderi Symington yatangaje ko iyo nkunga izafasha ayo mashyirahamwe mu kwiyubaka ndetse no kwagura ibyo bakora, bizatuma baha akazi abantu benshi.

Ayo mashyirahamwe yahawe inkunga itandukanye bitewe n'ibyo buri shyirahawe ryateguye gukora. Ishyirahamwe ryahawe menshi ni Cooperative y'abatekinisiye ba Gicumbi mu Majyaruguru, bahawe ibihumbi 9 n'i 193 by'amadolari y'Abanyamerika.

XS
SM
MD
LG