Uko wahagera

Umunsi Nyafrika w’Itangazamakuru mu Rwanda


Ibitangazamakuru bimwe byo mu Rwanda nti byatumiwe mu Munsi Nyafrika w’Itangazamakuru. Ibitangazamakuru 4 byigenga byo mu Rwanda ndetse n’amaradiyo mpuzamahanga 2 akorera mu Rwanda, byahejwe mu munsi Nyafrika w’Itangazamakuru wizihizwa ku itariki ya 7 z’ukwezi kwa 11. Ibyo bitangazamakuru ni Umuseso, Umuvugizi, Rushyashya, Umuco, ndetse na Radiyo Ijwi ry’Amerika na BBC.

Abanyamakuru bitabiriye uwo munsi batangarije Ijwi ry’Amerika ko uwo munsi wababereye mubi, bitewe n’iryo hezwa ry’abanyamakuru bagenzi babo. Bakavuga ko banabigaragarije abayobozi bari bawitabiriye barimo Minisitiri w’Itangazamakuru, Louise Mushikiwabo.

Umunyamakuru Munyankindi Alphonse wandika mu kinyamakuru kigenga Gasabo ati «ibi bintu byo guheza abanyamakuru mu munsi wabo ni agahomamunwa». Yongeyeho ko n’ibisobanuro bitangwa mu guheza bamwe bitumvikana na busa.

Ikibazo cyo guheza bamwe mu banyamakuru mu minsi yabagenewe cyatangiye kwigaragaza mu Rwanda ku itariki ya 2 z’ukwezi kwa 5 mu mwaka wa 2008, k’umunsi mpuzamahanga wahariwe itangazamakuru. Cyagiye gifata intera kugeza ubwo ibyo bitangazamakuru bihezwa bitagitumirwa no mu zindi gahunda za Leta.

XS
SM
MD
LG