Uko wahagera

Amatora Aziguye  Arakomeje mu Rwanda


Amatora y'Abadepite Aziguye Arakomeje mu Rwanda. Mu matora aziguye hagomba gutorwa abagore 2; 2 b'urubyiruko, n'umwe uhagarariye abafite ubumuga. Bose hamwe ni abadepite 27 biyongera kuri 53 batowe mu buryo butaziguye.

Abagore 24 batowe bamaze kumenyekana hakurikijwe intara. Umujyi wa Kigali ufite 2. Intara yamajyepfo ifite 6. Intara y'amajyaruguru ifite 4. Intara y'iburasirazuba ifite 6 na 6 b'iburengerazuba. Batowe ku ya 16 z'ukwezi kwa 9 mu mwaka wa 2008.

Mu rubyiruko babiri bazaruhagararira nabo batowe ku itariii ya 17 z'ukwezi kwa 9 mu mwaka wa 2008.Aya matora azasozwa n'ay'uhagarariye abafite ubumuga, ku itariki ya 18 z'ukwezi kwa 9 mu mwaka wa 2008.

Muri aya matora aziguye abaturage bose ntibatora. Hatora gusa abagize inteko itora. Inteko ishinga amategeko y'u Rwanda iba igizwe n'abadepite 80. 53 baturuka mu mitwe ya politiki n'abigenga. Ndetse na 27 baturuka mu nzego zihariye z'abagore, urubyiruko n'abafite ubumuga.

XS
SM
MD
LG