Uko wahagera

Inteko ya Est African Community i Kigali


Inteko ishinga amategeko y’Umuryango w’ibihugu by’Afrika y’uburasirazuba (East African Community, EAC) iteraniye i Kigali mu Rwanda mu nama y’igihembwe cyayo gisanzwe, kuva kuwa mbere, taliki ya munani y’ukwa munani 2008 kugeza ku italiki ya gatanu y’ukwa cumi 2008.

Iyo nteko ishinga amategeko igizwe n'abadepite 45. Buri gihugu cya EAC (Tanzaniya, Uganda, Kenya, Rwanda, Burundi) gihagarariwemo n'abantu batanu.

Kuki iyo nama idateraniye ku cyicaro cy’umuryango EAC kiri Arusha muri Tanzaniya? Inama iteraniye i Kigali ifite iyihe mirimo kuri gahunda yayo?

Ibisubizo turabihabwa na Hon. Patricie Hajabakiga, umuhuza w’itsinda ry’abadepite b’u Rwanda bari mu nteko ishinga amategeko ya EAC, mu kiganiro yagiranye na Thomas Kamilindi, umunyamakuru wa Radiyo Ijwi rya Amerika.

XS
SM
MD
LG