Urukiko
rwa gisirikare rwumvise abatangabuhamya 4 bashinja abasirikare bakuru ba
RDF. Babiri muri abo batangabuhamya ni
abasivile, abandi bahoze mu gisirikare cya RDF. Abo batangabuhamya bose bavuze
ibyo bahagazeho i Gakurazo ahiciwe abantu 15 barimo abihayimana 13 ba kiriziya
gatorika, ku italiri ya 5 z'ukwezi kwa 6 mu mwaka w'1994.
Umutangabuhamya wa mbere Kabagema Ambroise yahoze ari umufurere i Gakurazo
aho abo bihayima biciwe, yavuze ko abo bihayimana bishwe nyuma y'amasaha 6
bagejejwe i Gakurazo. Yavuze ko yumvishe amasasu avuga kuko we yari aho mu kigo
atari kumwe nabo ariko ko atazi abayarashe.
Umutangabuhamya wa kabiri Uwurukundo Joselyne, nawe yavuze ko yagiye kubona
abona amatara arazimye yumva urufaya rw'amasasu ariko ko atazi abayarashe.
Yavuze ko kuba akiriho yarokowe n'Imana.
Umutangabuhamya wa gatatu Murenzi
Janvier wahoze mu gisirikare cya RDF, yavuze ko abasirikare babinjiranye
bakababwira ngo baryame hasi ko ijwi yumvise rivuga gutyo risa n'irya Kapiteni
John Butera.
Umutangabuhamya wa kane Murobafi Jean Pierre nawe wari umusirikare wa RDF
yavuze ko yari ku irondo ryahise ritabara amasasu avuze akaba ari nawe warashe
umwe mu bari bamaze kurasa abo bihayimana.
Urubanza ruzakomeza ku itariki ya 10 z'ukwezi kwa 9 mu mwaka wa 2008,
urukiko rwumva abatangabuhamya bashinjura.