Uko wahagera

Amashuri y'Abadepite mu Rwanda


Kandida Depite mu Rwanda ntasabwa amashuri y'ikirenga. Abakandida biyamamariza umwanya w'ubudepite mu Rwanda nta mashuri basabwa. Bagomba gusa kuba bazi gusoma no kwandika.

Nk'uko abantu batandukanye baturuka mu mashyaka yemewe mu Rwanda babitangarije ijwi ry'Amerika, ariko badusabye kudatangaza amazina yabo, bagize bati" icyangombwa ni ukumenya gusoma no kwandika. Bivuze ko umukandida ashobora kuba yarabyigiye muri bya bigo bya IGA atarageze mu ishuri ". Bongeyeko ko hari amashyaka amwe afite abakandida bafite gusa amashuri 6 abanza. Baduhaye urugero ku ishyaka PL.

Ibi kuri bamwe basanga ari ugukabya, birimo guharanira inyungu za politiki gusa, aho guharanira iz'abaturage. Mu gihe buri mwaka, Leta y'u Rwanda igenda yongera umubare w'abanyeshuri biga za kaminuza aho ibatangaho amafaranga y'akayabo.

Undi we yagize ati" ibi nibyo bituma mu mutwe w'abadepite hajyamo ba ndiyo bwana bacunganwa no gukanda kuri yes gusa badashobora kugira igitekerezo na kimwe batanga".

Amatora y'abadepite ataziguye ateganijwe mu Rwanda kuya 15 z'ukwezi kwa 9 mu mwaka wa 2008. Aziguye azaba kuva kuya 16 kugeza kuya 18 z'uko kwezi.

XS
SM
MD
LG