Uko wahagera

Indorerezi mu Matora y’Abadepite


Imiryango itegamiye Leta Nyarwanda 15 niyo izaba indorerezi mu matora y'abadepite azaba mu Rwanda mu kwezi kwa 9 mu mwaka wa 2008. Iyo miryango izakoresha indorerezi zose hamwe 200.

Muri izo ndorerezi 50 ni iz'igihe kirekire. Zizakurikirana ibikorwa by'itegurwa ry'amatora, kwiyamamaza, amatora nyirizina, ibarura ry'amajwi n'itangazwa ryayo, n'ibindi. Naho 150 ni izigihe gito zizatangira imirimo amatora nyirizina ari hafi gutangira.

Izo ndorerezi zibumbiye muri 'plate forme de la socitete civile' dore ko porogaramu yo kugenzura amatora mu Rwanda, POER, zari zibumbiyemo mu gikorwa cy'amatora yabaye mu mwaka wa 2003, yasenyutse itakibaho.

Iyo miryango itegamiye Leta Nyarwanda, ivuga ko ntawe uzayikoreramo kandi ko ntaho izabogamira. Nihaboneka ibitagenda neza mu matora, bavuga ko batazabihishira, bazabitangaza.

Komisiyo y'igihugu y'amatora ivuga ko nibura indorerezi zigera hafi ku bihumbi bitatu arizo zizakurikirana amatora y'abadepite yo mu mwaka wa 2008. Izakurikiranye amatora y'abadepite aheruka yo mu mwaka wa 2003 zari ibihumbi bibiri.

XS
SM
MD
LG