Uko wahagera

Icyumweru cy'Umwana n'Umubyeyi mu Rwanda


Icyumweru cyo kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi mu Rwanda categanijwe kuva ku itariki ya 19 kugeza ku itariki ya 22 z'ukwezi kwa 8 mu mwaka wa 2008. Minisiteri y'ubuzima itangaza ko ari mu rwego rwo gukemura ibibazo by'ababyeyi bapfa bariko barabyara, ndetse n'abana bapfa bataruzuza umwaka, kimwe n'abapfa bataruzuza imyaka itanu.

Muri icyo cyumweru, hateganijwe ibintu bikurikira: gukingira abana bacikanwe n'inkingo, ndetse n'abagejeje igihe cy'ikingirwa; guha abana ibinini bivura inzoka; kongerera abana vitamini A, guha ikinini cy'inzoka ababyeyi batarengeje amezi 6 babyaye, gukingira tetanosi abagore batwite; gutanga inama no guha uburyo abifuza kuboneza urubyaro.

Iki gikorwa kizakorerwa mu Rwanda hose. Byibura abana bagera kuri miliyoni 4 akaba aribo bazahabwa ikinini cy'inzoka, ni abafite umwaka w'amavuko kugeza ku myaka 16 y'amavuko.

Igikorwa nk'iki si ubwa mbere gikozwe mu Rwanda. Minisiteri y'ubuzima ivuga ko gihora gikorwa, kuko ubushakashatsi bukorwa bwerekana ko imfu z'ababyeyi n'abana zikiri nyinshi.

XS
SM
MD
LG