Uko wahagera

Kandidatire ku Mwanya w' Ubudepite Mu Rwanda


Mu Rwanda, gutanga kandidatire ku mwanya w' Ubudepite byatangiye. Guhera ku itariki ya 12 kugeza ku itariki ya 21 z'ukwezi kwa 8 mu mwaka wa 2008, komisiyo y'igihugu y'amatora yatangiye kwakira kandidatire ku myanya y'ubudepite.

Amabwiriza ya komisiyo y'igihugu y'amatora, avuga ko ushaka gutanga kandidatire kuri uwo mwanya ari umunyarwanda uwo ari we wese, wujuje nibura imyaka 21 y'amavuko, w'inyangamugayo kandi utarambuwe n'inkiko uburenganzira mbonezamubano n'ubwa politiki. Ku bakandida bigenga bo, bakwa urutonde rw'abantu 600 babasinyiye mu gihugu hose nibura 12 babarirwa muri buri karere.

Perezida wa Komisiyo y'igihugu y'amatora, Pr Karangwa Chrisologue yatangarije abanyamakuru ko umubare w'abakandida batangwa n'imitwe ya politiki cyangwa ishyirahamwe ry'imitwe ya politiki batarenga 80.

Pr Karangwa yavuze ko igikorwa cyo gutanga kandidatire gikorerwa ku kicaro cya komisiyo y'igihugu y'amatora, utanze kandidatire agahabwa icyemezo cy'iyakira. Gutangaza abemerewe ni ku itariki ya 24 z'ukwezi kwa 8 mu mwaka wa 2008.

XS
SM
MD
LG