Uko wahagera

Ibyakozwe ku Ivugururwa ry'Ubutabera mu Rwanda


Nyuma y'imyaka itanu habayeho ivugurwa ry'inzego z'ubutabera mu Rwanda, abarigizemo uruhare bateraniye i Kigali guhera ku itariki ya 16 kugeza kuya 18 z'ukwezi kwa 6 mu mwaka wa 2008, kugira barebere hamwe ibyagezweho. Bazanasuzuma ibibazo bikiriho nyuma y'imyaka 5 y'iryo vugururwa.

Minisitiri w'ubutabera, Karugarama Tharcisse, yavuze ko itegeko ngenga rizaburanisha abakoze jenoside bazava Arusha cg imanza zizava mu bindi bihugu, ryateguwe n'u Rwanda rufatanije n'urukiko mpuzamahanga rw'Arusha. Yavuze ko urwo rukiko ruryirengagiza nkana aho kurivuga uko ritari, nko kuvuga ko bazafungirwa mu kato kandi ntaho biri.

Iyi nama iteranye nyuma y'aho urukiko rw'Arusha rwanze kohereza kuburanishirizwa mu Rwanda imanza ebyiri. Urwa Yussufu Munyakazi, n'urwa Kanyarukiga. Ndetse mu nama yabereye ku cyicaro cy'umuryango w'abibumbye ku itariki ya 4 z'ukwezi kwa 6 mu mwaka wa 2008, uru rukiko rwari rwasabye ko rwazongererwa igihe dore ko biteganijwe ko urw'iremezo ruzafunga imiryango mu mpera za 2008.

Inama y'i Kigali irimo imwe mu miryango iharanira ikiremwa muntu ku isi nka Human Right Watch, African Right, na Amnesty International.

Muri raporo imwe muri iyo miryango ikora ikaba ikunze kunenga imikorere y'ubutabera mu Rwanda.
XS
SM
MD
LG