Uko wahagera

Abasirikare Bane b’u Rwanda Batawe Muri Yombi


Nyuma y'imyaka 14, bamwe mu basirikare b'u Rwanda bakekwaho kuba barishe abihayimana i Kabwayi batawe muri yombi. Abo ni Burigadiye Generali Wilson Gumisiriza, Majoro Ukwishaka Wilson, Capiteni John Butera, na Capiteni Rukeba Dieudone.

Babiri muri abo basirikare aribo Wilson Gumisiriza na John Butera bagaragara k'urutonde rw'abasirikare 40 bashakishwa, bashyizwe ahagaragara mu kwezi kwa 2 muri uyu mwaka, n'umucamanza wo muri Espanye, Fernando ubashinja ubwicanyi butandukanye burimo abesipanyoli 9.

Aba basirikare batawe muri yombi nyuma y'aho umushinjacyaha mukuru w'urukiko mpuzamahanga k'u Rwanda, Hassan Bubakar Jallow, mu minsi ishize, yatangaje ko urwo rukiko ruzakurikirana ibyaha bikekwa ko byakozwe n’abahoze ari abasilikari b’umutwe wa FPR–Inkotanyi. Muri ibyo byaha harimo n’ubwicanyi bwakorewe abihayimana b' i Kabwayi, ibyaha bwana Jallow yavuze ko bumvikanye n'u Rwanda ko ruzabikurikirana.

Ku bakurikirana ibya politiki mu Rwanda, bavuganye n'Ijwi rya Amerika batashatse ko tuvuga amazina yabo, bibajije impamvu aba basirikare batatawe muri yombi kera na kare. Banibaza niba aba basirikare bazabona abantu babashinja mu gihe urubanza rwabo ruzaba rubereye mu Rwanda.

Undi wavuganye n'Ijwi ry'Amerika, nawe utashatse ko izina rye ritangazwa, yibajije uburyo hatawe muri yombi gusa aba basirikare 4, kandi muri icyo gihe bigaragara ko bari bagifite amapeti mato. Yatubwiye ko abona ko n' Umuyobozi wa batayo y'i 157 yarwaniye mu cyahoze ari Gitarama ariwe General Majoro Ibingira Fred nawe atagombye gusigara ko ari we wakagombye kubibazwa mbere.

Aba basirikare bakekwaho kuba barishe abihayimana ba kiriziya Gatolika basaga 10, muribo harimo abepisikopi 3, biciwe i Kabgayi ku itariki ya 5 z’ukwezi kwa 6 mu mwaka w’i 1994.

XS
SM
MD
LG