Uko wahagera

Visi Perezida w’u Burundi mu Rwanda


Visi Perezida w’u Burundi, Sahinguvu Yves, ari mu ruzinduko rw’iminsi 6 mu Rwanda. Urwo ruzinduko yarutangiye ku itariki ya 9 z’ukwezi kwa 5 mu mwaka wa 2008. Visi Perezida Sahinguvu yatangaje ko uruzinduko rwe ruri mu rwego rw’umubano usanzwe uri hagati y’ibihugu byombi, u Rwanda n’u Burundi.

Mu ruzinduko rwe mu Rwanda, yahuye n’abarundi baba mu Rwanda, m’umubonano wabereye muri Hotel Novotel i Kigali, kuya 11 z’ukwezi kwa 5 mu mwaka wa 2008, witabiriwe n’abarundi bagera kuri 400. Baganiriye ku bintu bitandukanye birimo ikibazo cy’impunzi z’abarundi ziba mu Rwanda.

Gahunda y’uruzinduko rwa Visi Perezida w’u Burundi igaragaza ko mu Rwanda, Visi perezida Sahinguvu azahura n’abayobozi batandukanye b’u Rwanda. Mu byo bazaganiraho, harimo ikibazo cy’imirwano yongeye kubura mu Burundi, ibijyanye n’uburezi, ibirebana no gutwara abantu n’ibintu mu bihugu byombi n’ibindi.

XS
SM
MD
LG