Uko wahagera

Itangazamakuru mu Rwanda


Itegeko rishya rigenga itangazamakuru mu Rwanda ryemejwe n’umutwe w’abadepite. Komisiyo ya politike y’umutwe w’abadepite niyo yashyikirije iri tegeko inteko rusange y’abadepite. Nyuma y’umwaka ryagiweho impaka muri iyo komisiyo, n’inzego zitandukanye zirebwa n’itangazamakuru mu Rwanda. Ingingo zose uko ari 94 zigize iri tegeko zatowe nta ngorane zibayeho n’inteko rusange y’abadepite.

Mu nteko rusange, abadepite bagiye bagaragaza impungenge ku ngingo zimwe na zimwe ririgize. Cyakora mu gutora nta n’imwe bigeze banga. Nk’ingingo igaragaza imari shingiro ibitangazamakuru bikwiye kugira mbere y’uko bitangira, abadepite bamwe bari bagaragaje ko amafaranga byakwa ari menshi. Mu mafaranga y’u Rwanda, ibinyamakuru byakwa miliyoni 6 ; itangazamakuru rikoresha amajwi ryakwa miliyoni 50 ; naho irikoresha amajwi n’amashusho bikakwa miliyoni 100.

Ibitangazamakuru byariho mbere y’uko iri tegeko ritangazwa byahawe igihe cy’amezi 24 kugira ngo bizabe byagejeje ku nama nkuru y’itangazamakuru imari shingiro yabyo.

Indi ngingo yakuruye impaka ni ijyanye n’ibyaha bikorwa mu mwuga w’itangazamakuru, birimo gusebanya no gutukana. Kuva iri tegeko ryatangira gusuzumwa, abanyamakuru bari basabye ko kitaba mu byaha bifungirwa. Abadepite basanze ari icyaha gisanzwe mu mategeko y’u Rwanda, basanga kitahanwa k’uburyo butandukanye.

Muri iri tegeko kandi harimo ingingo nshya. Nk’izijyanye n’itangazamakuru rikoresha interineti, ndetse n’irijyanye n’uburenganzira bw’abahanzi no kubahiriza ibihangano byabo.

Kuva umushinga w’iri tegeko watangira, abanyamakuru cyane cyane abigenga bo mu Rwanda bararyamaganye, babona ko ari uburyo bwo gushaka kubacecekesha.

Iri tegeko rigamije ko mu Rwanda bagira itangazamukuru ry’umwuga rishingiye k’ubumenyi. Riha abanyamakuru basanzwe muri uwo mwuga batigeze biga iby’itangazamakuru igihe kingana n’amezi 36 akurikira itangazwa ryiri tegeko mu igazeti ya Leta kugira ngo bazabe bamaze kwiga iby’itangazamakuru.

Iri tegeko, rizahita rishyikirizwa umutwe wa sena, nuryemeza rishykirizwe Perezida wa Repubulika y’u Rwanda , naryemeza akarishyiraho umukono rizasohoka mu igazeti ya Leta, bityo rizasimbure itegeko rigenga itangazamakuru ryo mu mwaka wa 2002.

XS
SM
MD
LG