Uko wahagera

Ubwisanzure bw’Itangazamakuru mu Rwanda


Umunsi mpuzamahanga w’itangazamakuru wizihizwa ku itariki ya 3 y’ukwezi kwa 5 ngarukamwaka. Mu Rwanda, uyu mwaka wizihijwe ku itariki ya 2 y’uko kwezi. Ku nshuro ya mbere, wari watumiwemo abanyamakuru b’abanyamahanga baturutse muri Tanzania, Burundi, Kenya, Afrika y’Epfo, na Nigeria.

Minisitiri w’itangazamakuru, Louise Mushikiwabo, yatangaje ko uwo munsi udakwiye kuba umuhango, ko ahubwo ari intangiriro y’itangazamakuru rivuguruye, rifite ubumenyi, ndetse ryisanzura ariko rigendera ku mategeko y’igihugu.

Insanganyamatsiko y’uwo munsi yari « uburenganzira bwo guhabwa amakuru no kwiteza imbere ». Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko iyo nsanganyamatsiko yibutsa ko buri wese afite uburenganzira bwo guhabwa amakuru, baba abanyamakuru ndetse n’abaturage.

Abanyamakuru bo mu Rwanda bagaragaje ko kubona amakuru mu Rwanda ari ibintu bikomeye cyane, bituma rimwe na rimwe abanyamakuru batangaza amakuru atuzuye.

Umunsi w’ubwisanzure bw’itangazamakuru wizihijwe mu Rwanda mu gihe ibinyamakuru cyane cyane byigenga bitagisohokera igihe, bitewe n’uko guhera mu mwaka wa 2007 Leta yabikomanyirije amatangazo yo kwamamaza. Ibyinshi muri byo bisa nk’aho byazimiye.

XS
SM
MD
LG