Uko wahagera

Kalisa Gakuba Alfred Yasabiwe Imyaka 20 y’Igifungo


Ubushinjacyaha bwasabiye Kalisa Gakuba Alfred imyaka 20 y’igifungo. Kalisa wahoze yitirirwa Banki y’ubucuruzi inganda n’amajyambere mu Rwanda ,BCDI, yahawe ibihano bitandukanye ku byaha bitandatu ubushinjacyaha bwari bumukurikiranyeho, n’ihazabu y’amafaranga milliyoni 11 y’amanyarwanda.

Ku cyaha cy’ubuhemu, ubushinjacyaha bwamusabiye imyaka 10 y’igifungo. Ku cyaha cyo gutonesha bwamusabiye igifungo cy’imyaka 3 n’ihazabu ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Ku cyaha cyo kwica amategeko ya Banki nkuru y’u Rwanda, BNR, iki cyaha gikubiyemo ibyaha 2, icyo kwica ingingo ya 18 n’iya 24 y’ayo mategeko, ubushinjacyaha bwamusabiye gutanga ihazabu ya miliyoni 10 y’amafaranga y’u Rwanda.

Ku cyaha cyo gushakira inyungu mu mirimo atemerewe, ubushinjacyaha bwamusabiye imyaka 3 y’igifungo. Ku cyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, ubushinjacyaha bwamusabiye imyaka 10 y’igifungo.

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko Kalisa yakatirwa imyaka 20 y’igifungo, bumenyesha kandi ko bwakubye inshuro 2 ibyaha birusha ibindi kuremera, bitewe n’uko habayeho impurirane mu byaha Kalisa yakoze byose. Ubushinjacyaha bwanasabye ko abaregera indishyi muri urwo rubanza bazaziregera nyuma rurangiye kuburanishwa.

Kuva Kalisa yatabwa muri yombi ku itariki 5 z’ukwezi kwa mbere mu mwaka wa 2007, yahakanye ibyo byaha byose aregwa, ndetse asaba ko yafungurwa. Banki BCDI yitirirwaga, yaje guterwa cyamunara igurwa na ECOBANK yo muri Togo. Ibyo byatumye urukiko rwirukana muri urwo rubanza uwaregeraga indishyi za BCDI Me Kazungu Bosco.

Biteganijwe ko urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, ruzatangaza itariki y’isomwa ry’urwo rubanza, nyuma y’uko Kalisa arangije kurushyikiriza imyanzuro ye yose k’urubanza.

XS
SM
MD
LG