Uko wahagera

Indwara y’Igituntu mu Rwanda


Indwara y'igituntu n'imwe mu zihangayikishije abashinzwe ubuzima mu nzego zose z’igihugu. U Rwanda, kimwe n'ibindi bihugu byo ku isi, bihagurukiye kurwanya iyo ndwara, kubera ko yatangiye kugenda inanirwa kuvurwa n'imiti yari isanzwe iyihangara. Iyo ndwara kandi, n'imwe mu byulirizi by'indwara ya Sida. Twaganiliye na Docteur Gasana Michel, umuyobozi wa programu y'igihugu ishinzwe kurwanya ibibembe n'igituntu mu Rwanda, atubwira uko indwara y'igituntu yifashe ku isi muri rusange no mu Rwanda by'umwihariko. Yatubwiye na zimwe mu ngamba zafashwe mu gihugu mu guhangana n'iyo ndwara.

Bumwe mu buryo bukoreshwa ni ubwo bise DOT Communautaire, aho inzego z'ubuzima zifashisha abajyanama b'ubuzima bari muri buri mudugudu, mu gukangulira abaturage ibyerekeye indwara y'igituntu no kubaha imiti. Abo bajyanama bahora bahugurwa kugira ngo babashe gutunganya umulimo wabo. Ibyo basobanulirwa ahanini, birimo ibimenyetso by'indwara y'igituntu, kugira ngo nabo bazabigeze ku bandi baturage, maze ubibonye yihutire kujya kwa muganga. Muri ibyo bimenyetso twavuga nk'inkorora igeze cyangwa se imaze ibyumweru bitatu, ubifite agomba kwihutira kujya kwa muganga kwisuzumisha. Ibi bimufasha gukira vuba no kutanduza abandi ahereye kubo babana.

Uretse gukangulira abandi ibyerekeye ububi bw'indwara y'igituntu, abajyanama b'ubuzima, banasabwa guha imiti abagaragayeho indwara y'igituntu. Ibi bikaba byorohereza umurwayi urugendo yagombaga gukora ajya ku bigo nderabuzima. Dr. Gasana yadusobanuliye ko iyi miti idakenera ububiko bwihariye cyane ku bireba igipimo cy'ubushyuhe bw'ahantu igomba kubikwa.

Ibindi bisobanuro murabisanga muri iki kiganiro cy'umuryango, Eugenie Mukankusi yagiranye na Docteur Gasana Michel.

XS
SM
MD
LG