Uko wahagera

Kwibuka Jenoside mu Rwanda


Mu rwego rwo kwitegura kwibuka jenoside yabaye mu Rwanda mu mwaka w’i 1994, kuya 3 z’ukwezi kwa 4 mu mwaka wa 2008, Minisitiri w’itangazamakuru, Madamu Louise Mushikiwabo, yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru. Icyo kiganiro cyatumiwemo n’abandi ba Minisitiri batandukanye, cyibanze k’uruhare rw’itangazamakuru, mu kugeza ku Banyarwanda ibijyanye no kwibuka jenoside.

Muri icyo kiganiro, abanyamakuru babajije Minisitiri w’ubutabera Karugarama Tharcisse, impamvu impapuro zita muri yombi bamwe mu bayobozi bakuru b’u Rwanda zikomeje gusohoka ndetse bigasobanurwa zamaze gutangazwa.

Minisitiri Karugarama yasubije ko ari bintu bikomeye kubikumira, bitewe n’imitekerereze y’ababikora. Yatunze agatoki bamwe mu Banyarwanda baba hanze y’u Rwanda, ariko ntiyavuga amazina yabo, ko aribo babyihishe inyuma.

Minisitiri Karugarama yatangaje ko manda zakozwe na Fernando umucamanza wo muri Espagne, ko zitazashyirwa mu bikorwa, cyereka u Rwanda rwamaze kubiganiraho na Interpol.

Minisitiri w’umuco na Sporo, Joseph Habineza, yatangarije abanyamakuru ko kwibuka jenoside ku nshuro ya 14, mu rwego rw’igihugu bizabera i Nyamata mu karere ka Bugesera mu Ntara y’i Burasirazuba ku itariki ya 7 z’ukwezi kwa 4 mu mwaka wa 2008. Insanganyamatsiko izaba ari « Twibuke jenoside duhashya ingengabitekerezo yayo, twite ku bacitse ku icumu kandi duharanira iterambere ».

XS
SM
MD
LG