Uko wahagera

Polisi y'u Rwanda mu Nzu Y'Umunyamakuru


Polisi y'u Rwanda yakoresheje ingufu ishakisha umuyobozi w'ikinyamakuru Umuco bwana, Bonaventure Bizumuremyi, ishinja kuba yarasebeje umukuru w'igihugu. Umuvugizi wa polisi y'u Rwanda Willy Marcel Higiro, kuwa kane taliki ya 20 z'ukwa gatatu ni bwo yatangarije kuri Radio Rwanda ko ashakishwa kubera icyaha cyo gusebya umukuru w'igihugu. Yasabye kandi ko umuturage wese wamenya aho aherereye yabimenyesha inzego z'umutekano. Yongeyeho ko niyo yaba yaravuye mu Rwanda bazifashisha INTERPOL.

Umuvugizi wa polisi yatangaje ko polisi ko urujyi rw'inzu ya bwana Bizumuremyi rwamenwe mw'ijoro ryo kuwa gatatu taliki 19 z'ukwezi kwa gatatu. Ijwi ry'amerika ryageze aho atuye mu gitondo cy'umunsi wakurikiyeho. Umwe mu baturanyi be yatubwiye yagize ati" Hari abapolisi biriwe hano bigaragara ko bamushakisha. Bigeze mu ma sa munani za nijoro nibwo haturutse amazi mu nzu ye imbere. Bahise bakeka ko ari mu nzu". Yongeyeho ati, "bahise bajya kuzana abayobozi b'inzego z'ibanze za hano n'uko bamena urugi rw'inzu ye nk'uko mubireba. Abaturanyi be twari duhari. Bageze mu nzu imbere barasakasaka , batwara terefone ze 2 zigendanwa zari zirimo, banatwara n'andi madosiye basanze mu cyumba cye. Cyakora Bonaventure ntawe basanze mu nzu"

Ijwi ry'Amerika ryagerageje kuvugana n'umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda Willy Marcel Higiro. Yasobanuye ko gushakisha umuntu ukekwa ari akazi gasanzwe ka polisi kandi ko bashobora kwiyambanza uburyo bwose basanga bukurikije amategeko.

Umuyobozi w'ikinyamakuru kigenga UMUSESO, Bwana Charles Kabonero yatangarije Ijwi ry'amerika ko uburyo polisi ikoresha imushakisha atari bwo kuko batigeze bamwoherereza impapuro zimutumiza ngo yange kwitaba.

Icyaha cyo gusebya umukuru w'igihugu Bizumuremyi Bonaventure akekwa kuba yarakoze gifitanye iano n'inyandiko yasohoye mu Ikinyamakuru UMUCO numero 45. Muri iyo nyandiko, Bizumuremyi agereranya Perezida Kagame na Hitler wari umuyobozi w'Abanazi bo mu Budage mu gihe cy'intambara ya kabiri y'isi. Muri iyo nyandiko ifite umutwe" Kagame mu mahurizo 3 y'ibihe bya nyuma", umunyamakuru Bizumuremyi yibaza niba Kagame azahitamo gufatwa nka Charles Taylor wari perezida wa Liberia, guhunga nka Hissen Habre wahoze ari perezida wa Cadi cyangwa se kwiyahura nka Adolph Hitler wari umuyobozi w'Ubudage.

Urwego rw'abahwituzi mu Rwanda,rwari rwamusabiye ibihano bitandukanye mu nama yo kwisizuma no kwinegura rwakoze kuya 18 z'ukwezi kwa 3 mu mwaka wa 2008 kubera iyo nkuru. Muri ibyo bihano harimo ko bwana Bizumuremyi Bonaventure yashyikirizwa inzego z'ubutabera n'ikinyamakuru ke kigafungwa by'agateganyo mu gihe kingana n'umwaka umwe.

XS
SM
MD
LG