Uko wahagera

Imfungwa za TPIR Zigiye Kwoherezwa mu Rwanda


Leta y’u Rwanda, n’urukiko mpuzamahanga ku Rwanda, TPIR, byashyize umukono ku masezerano yo kwohereza imfungwa z’urwo rukiko kurangiriza ibihano mu Rwanda. Ayo masezerano yashyizweho umukono ku itariki ya 4 z’ukwezi kwa gatatu mu mwaka wa 2008, avuga ko imfungwa zizanwa mu Rwanda zigomba gufungirwa ahantu hameze neza, zigahabwa ibya ngombwa by’ibanze, zikagaburirwa neza nk’uko amasezerano mpuzamahanga abiteganya.

Ayo masezerano anavuga ko ruriya rukiko ruzakomeza kuza kureba niba izo mfungwa zifunwze mu buryo bemeranije. Anavuga kandi ko igihe izo mfungwa zizaba zarangije ibihano byazo, zishobora guhitamo kuguma mu Rwanda, cyangwa kujya ahandi zaba zaraboneye ubwenegihugu, cyangwa uburenganzira bwo gutura.

Ayo masezerano anavuga ko izo mfungwa ari iz’umuryango w’abibumbye. Ibyinshi bizajya bizigendaho bizajya bitangwa nawo. Cyakora, ibyerekeranye no kuzirinda kugira ngo zidatoroka bireba Leta y’u Rwanda.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda, Charles Muligande, wayashyizeho umukono k’uruhande rw’u Rwanda, yavuze ko aya masezerano akuraho inzitizi zariho zose, ko izo mfungwa nta kindi gihugu zakwiye kongera kwoherezwamo kurangirizayo ibihano ureste u Rwanda.

Adama Dieng umwanditsi mukuru w’urukiko mpuzamahanga wari uhagarariye TPIR, yatangaje ko izo mfungwa zikimara kumenya ko ayo masezerano yashyizweho umukono, zatangiye gusakuza ziyamagana. Dieng yavuze ko itegeko ari itegeko kandi ko rigomba gukurikizwa.

Minisitiri Charles Muligande yavuze ko gereza izakira imfungwa z’Arusha iri ku musozi wa Mpanga mu karere ka Nyanza ya Nyabisindu mu Ntara y’Amajyepfo. Iyo gereza ni yo yonyine yujuje ibya ngombwa mpuzamahanga uretse ko kugeza ubu byose bituzuye. Ibibuzemo nka televiziyo n’isomero bizongerwamo mbere y’uko izo mfungwa zoherezwa.

U Rwanda n’Umuryango w'Abibumbye byari bimaze imyaka irenga itatu mu mishyikirano kuri ayo masezerano.

XS
SM
MD
LG