Uko wahagera

Abanyamakuru b’UMUSESO Bugarijwe n’Ubutabera.


Abanyamakuru babiri b’ikinyamakuru kigenga UMUSESO, aribo Charles Kabonero, umuyobozi mukuru wacyo, n’umwanditsi mukuru wacyo Gasana Didas bahanishijwe igifungo cy’umwaka gisubitswe mu gihe cy’imyaka ibiri, basabwa no gutanga miliyoni y’indishyi y’akababaro. Ibyo bihano byemejwe n’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge mu mujyi wa Kigali kuwa gatanu taliki ya 8 z’ukwezi kwa 2, mu mwaka wa 2008.

Muri urwo rubanza, abo banyamakuru baburanaga n’umunyemari, Rujugiro Ayabatwa Tribert, wabaregaga ibitutsi no gusebanya mu nyandiko basohoye mu kinyamakuru UMUSESO numero 283, cyo mu kwezi kwa 6 mu mwaka wa 2007. Muri iyo nyandiko, abo banyamakuru banditse ko Rujugiro yatorotse ubutabera bwo muri Afrika y’Epfo, aho akurikiranweho kunyereza akayabo k’imisoro.

Urubanza rukimara gusomwa, Kabonero yadutangarije ko agiye gusaba ko rwakongera kuburanishwa mu mizi yarwo, kuko rwaburanishijwe ku itariki ya 29 z’ukwezi kwa mbere mu mwaka wa 2008 adahari. Ku ruhande rwe nawe, mugenzi we Gasana nti yishimiye imikirize yarwo ararujuririra.

Si ubwa mbere, abanyamakuru b’UMUSESO bakurikiranwa mu butabera bagahanwa. Mu mwaka wa 2006, umunyamakuru Kabonero yahanishijwe nabwo igifungo cy’umwaka gisubitswe, ndetse acibwa na miliyoni y’amanyarwanda mu rubanza yaburanaga na Visi Perezida w’umutwe w’abadepite, Polisi Denis.

XS
SM
MD
LG