Uko wahagera

Perezida w’Ubudage Mu Ruzinduko mu Rwanda


Ku itariki ya 6 z’ukwezi kwa 2 mu mwaka wa 2008, ku nshuro ya mbere, Perezida w’igihugu cy’u Budage, Horst Kohler, yasuye u Rwanda. Itangazo ryasohowe na Ambasade y’u Budage i Kigali, rivuga ko ariko asura ibikorwa bitandukanye u Budage buteramo inkunga u Rwanda.

Ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe mu Rwanda, Horst Kohler yasuye urwibutso rwa jenoside ruri ku Gisozi mu mujyi wa Kigali. Yatangarije abanyamakuru ko yababajwe cyane n’ibyabaye mu Rwanda.

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe mu Rwanda, ku itariki ya 7/2/2008, biteganijwe ko Horst Kholer azasura inkiko Gacaca mu karere ka Muhanga, mu ntara y’amajyepfo y’u Rwanda. Azasura n’inzu y’urubyiruko ya Kimisagara, isanzwe iterwa inkunga n’u Budage.

Mu ruzinduko Perezida Horst Kohler arimo mu Rwanda, azasura na kaminuza nkuru y’u Rwanda iri i Butare, aho azatanga ikiganiro.

N’ubwo umubano w’u Rwanda n’u Budage ari uwa kera, Horst Kohler, niwe mu prerezida wa mbere w’u Budage usuye u Rwanda mu ba Perezida icyenda u Budage bumaze kugira.

Uruzinduko rwa Perezida w’u Budage mu Rwanda ruzarangira ku itariki ya 8/2/2008.

XS
SM
MD
LG