Uko wahagera

Inkiko Gacaca Ntizizaburanisha Dosiye zose zo mu Rwego rwa Mbere


Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Inkiko Gacaca, rwatangaje ko inkiko Gacaca zitazaburanisha imanza zose zo mu cyiciro cya mbere cy’abakekwaho jenoside. Izo nkiko zizaburanisha gusa imanza z’abari ku rwego rw’abayobozi ba za superefegitura no ku nzego zo hasi.

Abaregwa ko bateguye jenoside bari abayobozi mu nzego zo hejuru, nka baminisitiri, abadepite n’abaperefe, bazaburanishwa n’inkiko zisanzwe.

Inkiko Gacaca zizatangira kuburanisha dosiye zo mu rwego rwa mbere igihe itegeko rishya riha ububasha izo nkiko rizaba ryamaze kwemezwa n’imitwe yombi y’abadepite, nyuma rigashyirwaho umukono na Perezida wa Repubulika, ndetse rikanatangazwa mu igazeti ya Leta.

Umushinga w’iryo tegeko wemejwe n’inama y’abaminisitiri, yateranye ku itariki ya 18 z’ukwezi kwa mbere mu mwaka wa 2008.

Urwego rw’igihugu rushinzwe inkiko Gacaca rutangaza ko icyaha cyo gusambanya ku gahato no konona imyanya ndangatsina, nacyo kizaburanishwa n’inkiko Gacaca. Kizaburanishwa mu muhezo kandi kiburanishwe n’inyangamugayo zagaragaje ubunyangamugayo nyakuri.

Imibare yashyizwe ahagaragara n’urwego rw’igihugu rushinzwe inkiko Gacaca ku itariki ya 31 z’ukwezi kwa 12 mu mwaka wa 2007, igaragaza ko inkiko Gacaca zakiriye amadosiye miliyoni imwe n’ibihumbi 15 na 320. Agera ku bihumbi 450 ni ay’abakekwaho ibyaha bo mu kiciro cya kabiri.

XS
SM
MD
LG