Uko wahagera

Inzira yo Kubyutsa Umubano w’U Rwanda n’u Bufaransa


Ku itariki ya 26 z’ukwezi kwa mbere mu mwaka wa 2008, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa, Bwana Bernard Kouchner, yagiriye urugendo rw’amasaha make mu Rwanda. Minisitiri Kouchner yatangaje ko urwo ruzinduko ruganisha mu kubyutsa umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa.

Muri urwo ruzinduko, Minisitiri Kouchner yagiranye umubonano na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame. Wabereye, muri Village Urugwiro i Kigali.

Perezida Kagame yatangaje ko ibiganiro byabo byibanze ku ngingo yo kubyutsa umubano w’ibihugu byombi.

K’uruhande rwa Minisitiri Kouchner nawe, yatangaje ko icyo u Bufaransa bushaka ari uko umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa wakongera ukabyutswa. Yibukije ko ibi byaganiriwe i Lisbone muri Portgal, mu kwezi kwa 12 mu mwaka wa 2007, mu mubonano wahuje Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, na Perezida w’u Bufaransa, Nicola Salkozy.

U Rwanda rwafashe icyemezo cyo guca umubano n’u Bufaransa ku itariki ya 24 z’ukwezi kwa 11 mu mwaka wa 2006.

XS
SM
MD
LG