Uko wahagera

Mu Rwanda CAN 2008 Irarebwa n’Abifite


Abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bararira ayo kwarika. Ibi biraterwa n’uko televiziyo ya Leta ari nayo imwe rukumbi ikorera mu Rwanda ikanarebwa k’ubuntu, itabereka imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afrika cy’ibihugu, CAN 2008, ibera muri Ghana. Ababishoboye bajya kuyireba aho bishyura amafaranga.

Televiziyo y’u Rwanda nti yerekana iyo mikino ya CAN 2008 bitewe n’ibibazo by’umutungo. Abayobozi ba Televiziyo y’u Rwanda basobanura ko idafite ubushobozi bwo kuriha ibihumbi 400 by’amadolari y’abanyamerika asabwa ibihugu kugira ngo imikino inyuzwe ku mateleviziyo yabyo.

Ijwi ry’Amerika ryasuye hamwe mu hantu hatandukanye herekanirwa CAN 2008 mu Rwanda. Tike ya make ni amafaranga make ni 500 y’amanyarwanda. Ni ukuvuga idolari rimwe ry’abanyamerika ku muntu. Aha ni mu tubari dusanzwe no mu mazu asanzwe yerekana za filimi. Mu ma hoteli ho tike iri hagati y’amafaranga 1000 na 3000 by’amanyarwanda, bitewe n’urwego rwa hoteli.

Abaturage bo mu mujyi wa Kigali twaganiriye, barimo Mbonigaba Onespore, badutangarije ko abadafite ubushobozi bakurikirana iyo mikino ya CAN 2008 ku maradiyo amwe yigenga ayitangaza. Bababazwa cyane no kuyumva batareba amashusho. Mbonigaba yadutangarije ko ikibazo nk’iki cyacyemuka burundu ari uko mu Rwanda habonetse amateleviziyo yigenga.

Imikino ya nyuma ya CAN 2008 ibera mu gihugu cya Ghana. Yatangiye ku itariki ya 20 z’ukwezi kwa mbere mu mwaka 2008 izarangira ku itariki 10 z’ukwezi kwa kabiri mu mwaka wa 2008. Mu mateka y’umupira w’amaguru muri Afrika, ni ku nshuro ya 26 imikino ya CAN ibaye.

XS
SM
MD
LG