Uko wahagera

Minisitiri w’Uburezi Yongeye Guhamagazwa n’Abadepite


Ku itariki ya 17 z’ukwezi kwa mbere mu mwaka wa 2008, inteko ishinga amategeko mu Rwanda, umutwe w’abadepite, yafashe icyemezo cyo kongera guhamagaza minisitiri w’uburezi, Dr. Mujawamaliya Jeanne d’Arc, n’umunyamabanga wa Leta ushinwze amashuri abanza n’ayisumbuye, Murekeraho Joseph. Abadepite nti banyuzwe n’ibisobanuro abo baminisitiri bahaye komisiyo idasanzwe y’inteko ku kibazo cy’ingengabitekerezo ya jenoside mu mashuri.

Ni ku nshuro ya 3 abo baminisitiri bazaba bitabye inteko rusange y’abadepite kur’icyo kibazo. Ubwo bitabaga iyo nteko mu kwezi kwa 12 mu mwaka wa 2007, abadepite bari banenze ibisobanuro bahawe n’abo ba minisitiri.

Ubu hategerejwe umwanzuro uzafatwa n’abadepite kuri kiriya kibazo. Abo badepite bavuga ko bariya ba minisitiri bagiye barangwa no kwivuguruza mu mvugo zabo ku kibazo cy’ingengabitekerezo ya jenoside mu mashuri.

XS
SM
MD
LG