Uko wahagera

Ibiciro by’Ibikomoka kuri Peteroli Byongeye Kwiyongere mu Rwanda


Guhera ku itariki ya 18 z’ukwezi kwa mbere umwaka wa 2008, ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byongeye kwiyongera mu Rwanda. Litiro imwe ya lisansi yavuye ku mafaranga 684 y’amanyarwanda igera ku mafaranga 726 y’amanyarwanda. Mazutu nayo iragura kimwe na lisansi. Ni ku nshuro ya mbere mu Rwanda, igiciro cya lisansi na mazutu kibaye kimwe, kuko mazutu yajyaga igura amafaranga make kuri lisansi.

Kuva imvururu zo muri Kenya zatangira, mu mpera z’ukwezi kwa 12 mu mwaka wa 2007, ari naho hanyuzwa ibikomoka kuri peteroli bikoreshwa mu Rwanda, nibwo ibiciro by’ ibikomoka kuri peteroli byiyongereye mu Rwanda.

Mu gihe kigera ku kwezi kumwe n’igice, ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda bimaze kwiyongeraho amafaranga agera ku 100 y’amanyarwanda. Ku ya 7 z’ukwezi kwa 12 mu mwaka wa 2007, byavuye ku mafaranga 637 y’amanyarwanda bigera ku mafaranga 684 y’amanyarwanda. None ubu bigeze kuri 726.

Ukwiyongera kw’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda kwavugishije abaturage, gusanga bafite impungenge ko n’ibiciro by’ibiribwa nabyo bizongera kwiyongera, nk’uko bimaze kuba akamenyero iyo ibyo biciro byiyongereye.

Kuva imvururu zo muri Kenya zitangira, Minisitiri w’ubucuruzi, Protais Mitali, yari yatangaje ko zitazagira ingaruka k’u Rwanda, kuko rufite ibikomoka kuri peteroli rwazigamye bihagije, akaba yari yasabye ababicuruza kutongeza ibiciro.Yari yanashyizeho n’uburyo bwo kubisaranganya.

XS
SM
MD
LG