Uko wahagera

Inama y’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru Bigenga mu Rwanda


Ku itariki ya 13 z’ukwezi kwa mbere mu mwaka wa 2008, i Kigali hateraniye ku nshuro ya mbere inama rusange y’ishyirahamwe ry’abanyamakuru bigenga bo mu Rwanda, AJRI.

Umuyobozi w’iryo shyirahamwe, Bwana Charles Kabonero akaba n’umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru kigenga UMUSESO, yatangaje ko iryo shyirahamwe ryashinzwe mu kwezi kwa mbere mu mwaka wa 2007, ariko ryasaga nk’aho ridakora bitewe n’ubukene rititeje.

Bwana Kabonero hamwe n’abanyamakuru bitabiriye iyo nama rusange bemeje ko iryo shyirahamwe rizatangizwa ku mugaragaro ku itariki ya 25 z’ukwezi kwa mbere mu mwaka wa 2008.

Abitabiriye iyo nama rusange bashyizeho intego y’iryo shyirahamwe ariyo ukuri, kutabogama, n’ubwisanzure. Ishyirahamwe ry’abanyamakuru bigenga bo mu Rwanda rigizwe kugeza ubu n’abanyamakuru 23 baturuka mu binyamakuru bitandukanye byemewe bikorera mu Rwanda.

Abitabiriye iyo nama rusange bavuze ko iri shyirahamwe ry’abanyamakuru bigenga bo mu Rwanda, ritangiye gukora mu gihe ibinyamakuru byigenga byo mu Rwanda byugarijwe n’ibibazo birimo kudasohokera igihe bitewe n’ubukene bwatewe n’uko Leta itakibiha amatangazo yamamaza ari nayo ubusanzwe yabifashaga mu mirimo yabyo. Icyo kibazo kiri mu by’ibanze iryo shyirahamwe rizasuzuma.

XS
SM
MD
LG