Uko wahagera

Isaranganya ry’Ibikomoka kuri Peteroli mu Rwanda


Kuya 3 z’ukwezi kwa mbere mu mwaka wa 2008, minisiteri ifite ubucuruzi mu nshingano zayo, yashyize ahagaragara itangazo ry’uko ibikomoka kuri peteroli bigomba gusaranganwa mu Rwanda, kugira ngo bitazabura, bitewe n’uko aho bituruka muri Kenya hari imyivumbagatanyo mu duce tumwe na tumwe tw’icyo gihugu.

Muri iryo tangazo rireba abacuruza ibikomoka kuri peteroli, minisiteri y’ubucuruzi ivuga ko imodoka z’ama voitures zizajya zihabwa litiro 10 kuri buri voiture ku munsi. Ama jeeps n’ama camionnettes ya double cabine azajya ahabwa litiro 20 imwe ku munsi. Taxis zitwara abantu zikorera mu mijyi zizajya nazo zihabwa, imwe litiro 10 kuri buri nshuro zikoze. Izikorera kure zizahabwe amavuta ahagije kuri buri rugendo. Ama camions n’ama camionettes nayo azajya ahabwa amavuta ahagije.

Itangazo rya minisiteri y’ubucuruzi ritangaza kandi ko abacuruza ibikomoka kuri peteroli batazongera gukora amasaha 24 kuri 24. Bazajya bakora kuva sa kumi n’ebyiri za mu gitondo kugeza sa tatu za n’ijoro.

Ku itariki ya 3 z’ukwezi kwa mbere mu mwaka wa 2008, ahantu hatandukanye hacururizwa ibikomoka kuri peteroli mu mujyi wa Kigali, haranzwe no kuba imirongo miremire y’amamodoka anywesha.

Kugeza kuri iriya tariki kandi, ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli nti byari byazamutse mu Rwanda. Cyakora mu kwezi kwa 12 mu mwaka wa 2007, ibyo biciro byavuye ku mafaranga 637 y’amanyarwanda bigera kuri 684 y’amanyarwanda.

XS
SM
MD
LG