Uko wahagera

Ingorane z’Itangazamakuru mu Rwanda mu Mwaka wi 2007


Umwaka wa 2007, ni umwaka wagoye itangazamakuru mu Rwanda, cyane cyane ibinyamakuru byigenga. Ibi, twabitangarijwe na bamwe mu bayobozi b’ibinyamakuru byigenga; nk’uw’UMUSESO, Charles Kabonero, n’uw’UMUCO, Bizumuremyi Bonaventure.

Turebye uko umwaka wa 2007 wari wifashe ku itangazamakuru ryo mu Rwanda; Mu kwezi kwa mbere mu mwaka wa 2007 ku itariki ya 12 muri uko kwezi, umuyobozi w’ikinyamakuru kigenga UMURABYO, Madamu Nkusi Uwimana yarafunzwe. Yaje gukatirwa igihano cy’umwaka, azize inkuru yasohoye mu kinyamakuru UMURABYO. Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwamukatiye rwamuhamije icyaha cy’amacakubiri yari akurikiranweho n’ubushinjacyaha.

Ku itariki ya 9 z’ukwezi kwa kabiri mu mwaka wa 2007, umuyobozi w’ikinyamakuru kigenga UMUVUGIZI, Gasasira J. Bosco, yakubiswe imitarimba bamuziza itangazamakuru, ajya muri koma k’uburyo yakijijwe n’Imana.

Ku Itariki ya 13 z’ukwezi kwa 3 mu mwaka wa 2007, umuyobozi w’ikinyamakuru kigenga UMUSESO, Charles Kabonero, yahawe igihembo cy’umunyamakuru w’umwaka wa 2006. Kuya 14 z’ukwezi kwa 3, 2007, icyo gihembo cyahinduwe imfabusa.

Mu kwezi kwa kane mu mwaka wa 2007, umuyobozi w’ikinyamakuru kigenga UMUCO, Bizumuremyi Bonaventure, yahamagajwe mu rukiko. Aho aregwa ibyaha bitandukanye yakoze mu mwuga w’itangazamakuru. Urubanza rwe, rwasubitswe inshuro zitandukanye, rwimurirwa mu kwezi kwa mbere mu maka wa 2008.

Ku itariki ya 9 z’ukwezi kwa 9 mu mwaka wa 2007, abaminisitiri 4 aribo uw’ubutabera, Tharcisse Karugarama, uw’umutekano, Mussa Fadhir, Harerimana, uw’imari, James Musoni, n’uw’itangazamakuru, Nkusi Laurent, bakoze ikiganiro kuri Radiyo na Televiziyo by’u Rwanda, bashinja ikinyamakuru UMUSESO ko gikorana n’abanzi b’u Rwanda.

Mu kwezi kwa 10 mu mwaka wa 2007, abanyamakuru babiri b’UMUSESO aribo umuyobozi mukuru, Charles Kabonero, n’umunyamakuru Didas Gasana, bitabye urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge mu mujyi wa Kigali. Bakurikiranweho ibyaha bitandukanye bakoze mu mwuga w’itangazamakuru. Urubanza rwabo, ruzaburanishwa mu kwezi kwa mbere mu mwaka wa 2008.

Ku itariki ya 15 n’iya 16 z’ukwezi kwa 10 mu mwaka wa 2007, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yagiranye umwiherero n’abanyamakuru. Ibyavuyemo bumvikanye ko bitatangazwa. Ariko, ibinyamakuru byigenga nk’UMUSESO, UMUCO na Rushyashya byaje kubitangaza, bivuga ko Perezida Kagame yashimangiye ibyatangajwe n’abaminisitiri 4 ku itariki ya 9 z’ukwezi kwa 9 mu mwaka wa 2007 ko ikinyamakuru UMUSESO, gikorana n’abanzi b’u Rwanda.

Nyuma y’uwo mwiherero, ikinyamakuru UMUSESO cyafahse icyemezo cyo guhagarara by’agateganyo, gitegereje ko abagishinja gukorana n’abanzi b’u Rwanda berekana ibimenyetso bifatika. UMUSESO wabonye ntabyo berekanye urongera urasohoka.

Mu Mwaka wa 2007, ibinyamakuru byigenga byo mu Rwanda byaranzwe no kudasohokera igihe; bitewe n’uko Leta yafashe icyemezo muri uwo mwaka wo kubyima amatangazo yamamaza akaba ari nayo byakuragaho amafaranga abisohora.

XS
SM
MD
LG