Uko wahagera

Uruhare rwa Diaspora Nyarwanda mu Iterambere ry’u Rwanda


Kuya 27 z’ukwezi kwa 12 mu mwaka wa 2007, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Dr. Charles Muligande, yatangaje ari i Kigali mu nama ya gatanu y’umushyikirano ko Diaspora Nyarwanda ifite uruhare runini mu iterambere ry’igihugu

Minisitiri Muligande yatangaje ko inyigo yakozwe mu mwaka wa 2004 yerekanye ko miliyari 45 z’amadolari y’amanyamerika zinjiye ku mugabane w’Afrika, yoherejwe na Diaspora Nyafrika. Ayo mafaranga akaba aruta kure ayo abaterankunga bateye Afrika, kuko yo agera kuri miliyari 26,5 z’amadolari y’amanyamerika.

Minisitiri Muligande yavuze ko muri ariya mafaranga agera kuri 6 ku 100 ariyo gusa yakoreshejwe mu ishora mari muri Afrika. Andi nayo boherereje imiryango yabo, inshuti n’abavandimwe.

Minisitiri Muligande, yavuze ko mu mwaka wa 2006, Diaspora Nyarwanda, yohereje mu Rwanda miliyoni 17,400 z’amadolari y’amanyamerika. Aya, ni ayaciye mu mabanki y’ubucuruzi. Naho ayaciye muri Western Union na Money Gram ni miliyoni 25,800 z’amadolari y’amanyamerika.

Kugeza mu kwa 9 mu mwaka wa 2007, Diaspora Nyarwanda zacishije muri banki z’ubucuruzi, miliyoni 27,700 z’amadolayi y’amanyamerika. Naho miliyoni 23 z’amadolari y’amanyamerika yaciye muri Western Union na Money Gram.

Minisitiri Muligande yatangaje ko muri rusange diaspora Nyarwanda zinjiza mu Rwanda miliyoni 150 z’amadolari yamanyamerika ku mwaka. Menshi muri ayo mafaranga azanwa mu ntoki n’abantu baba baje gusura u Rwanda.

Diaspora Nyarwanda yahamagariwe gushora imari mu Rwanda, hakaba hari gahunda yo kubahuriza hamwe.

XS
SM
MD
LG