Uko wahagera

Madamu Jeannette Kagame Yagizwe Uhagarariye AAVP mu Rwego rwo Hejuru


Ku italiki ya 11 z’ukwezi kwa 12 mu mwaka wa 2007, ibiro bya Madamu Jeannette Kagame, Umufasha wa Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, byashyize ahagaragara itangazo rivuga ko Jeannette yagizwe uhagarariye mu rwego rwo hejuru Porogaramu Nyafrika yo Gukora Ubushakashatsi k’Urukingo rw’Agakoko Gatera SIDA, AAVP.

Iryo tangazo rivuga ko mu ijambo yavuze abyemera, ko yatangaje ko yiteguye kumenyekanisha ko hakenewe kongerwa ingufu n’umuvuduko mu gushakashaka urukingo rw’agakoko gatera SIDA.

Nk’uko iryo tangazo rikomeza rivuga, iyi gahunda nyafrika ‘AAVP’ yagize uruhare rugaragara mu guteza imbere ishyirwaho n’ishyirwa mu bikorwa bya za politike n’ingamba zo mu bihugu by’Afrika byerekeye ugushakashaka urukingo rw’agakoko gatera SIDA, n’uburyo rwazakoreshwa ruramutse rubonetse.

Iryo tangazo rivuga kandi ko kuva mu w’i 1999, igihe igeragezwa ry’urukingo rw’agakoko gatera SIDA n’indwara ya SIDA ryabaye bwa mbere muri Afrika, hamaze kuba amagerageza arenga 12 mu bihugu 8 byo muri Afrika, harimo n’ u Rwanda.

Madamu Jeannette Kagame yagizwe uwo muyobozi, muri Forumu ya kane ya Porogaramu Nyafurika yo gushakashaka urukingo rw’agakoko gatera SIDA “African AIDS Vaccine Program 4th Forum” yabaye ku wa 28 mu kwezi kwa 11 mu mwaka wa 2007, i Abuja, muri Nigeria.

XS
SM
MD
LG