Uko wahagera

Ebola ku Birometero Bitagera kuri 500 Uvuye ku Mupaka w'u Rwanda na Uganda


Ku italiki ya 10 z’ukwezi kwa 12 mu mwaka wa 2007, umunyamabanga wa Leta ushinzwe kurwanya SIDA n’ibindi byorezo, Dr. Nyaruhirira Innocent, yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru ku vyerekeranye n’icyorezo ca Ebola. Yatangaje ko virus ya Ebola yagaragaye muri Uganda ari nshya, atari isanzwe. Yamenyesheje ko umuntu ashobora kuyimarana hagati y’iminsi 2 kugera kuri 21 yihishe mu mubiri w’umuntu.

Dr. Nyaruhirira yatangarije abanyamakuru ko indwara ya Ebola ubu iri ku birometero bitagera kuri 500 uvuye ku mupaka w’u Rwanda na Uganda. Gusa, yavuze ko nta muntu iragaragaraho mu Rwanda, kandi ko bitaraba ngombwa ko u Rwanda rufunga imipaka yarwo na Uganda.

Dr. Nyaruhirira yabwiye abanyamakuru ko ku mipaka ya Gatuna, Rubavu, Kagitumba na Cyanika hoherejwe ikipe z’abakozi bo kwa muganga babihuguwemo, kugira ngo bagenzure abinjira mu Rwanda, kandi bategure ahagenewe gushyirwa uwagaragayeho ibimenyesto bya Ebola.

Dr. Nyaruhirira yasobanuriye abanyamakuru ko mu gihugu cya Uganda Ebola imaze kugaragara mu turere twa Bundibugyo, Mbarara no mu mujyi wa Fort Portal. Abanyarwanda bakaba basabwa kugabanya ingendo mu bice byagaragayemo Ebola.

Dr. Nyaruhirira yavuze ko Ebola yabonetse muri Uganda iteye impungenge zikomeye u Rwanda. Kugeza ubu ubushakashatsi buracyari gukorwa kugira ngo hamenyekane aho itandukaniye n’iya mbere yabonetse muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse no muri Sudani.

XS
SM
MD
LG