Uko wahagera

Inkunga Amerika Yateye u Rwanda mu Mwaka wa 2007


Mu Mwaka wa 2007, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zateye inkunga u Rwanda ya miliyoni 167 z’amadolari y’amanyamerika. Mu kiganiro Ambasaderi Michael Arietti aserukira Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda yagiranye n’abanyamakuru, ku icumbi rye mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, ku italiki ya 7 z’ukwezi kwa 12 mu mwaka wa 2007, yatangarije abanyamakuru ko ayo mafaranga yiyongereyeho 40 ku 100 ku nkunga Amerika yahaye u Rwanda mu mwaka wa 2006.

Ambasaderi Arietti yatangarije abanyamakuru ko amenshi muri ayo mafaranga agera kuri miriyoni 103 z’amadorali y’amanyamerika yatanzwe n’umugambi PEPFAR wa Perezida wa Amerika wo kurwanya icyorezo cya SIDA.

Ambasaderi Arietti yaboneyeho kubwira abanyamakuru ko abanyamerika basanzwe bafasha u Rwanda mu bintu bitandukanye, birimo ibijyanye no gutoza ingabo z’u Rwanda zijya hirya no hino muri Afrika mu bikorwa by’amahoro, ibijyanye n’iterambere ry’u Rwanda, ndetse n’imiyoborere myiza.

Ambasaderi Arietti yavuze ko mu mwaka wa 2008, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizanafasha u Rwanda, mu gikorwa cyo guteza imbere ikawa ndetse no kuzamura umusaruro w’amata.

XS
SM
MD
LG