Uko wahagera

Kurinda Abana Icyorezo cya SIDA mu Rwanda


Ku italiki ya 4 z’ukwezi kwa 12 mu mwaka wa 2007, i Kigali harangiye inama ya gatatu mu kuvura abana icyorezo cya SIDA. Iyi nama yari yatangiye imirimo yayo kuya 2 z’ukwezi kwa 12 mu mwaka wa 2007.

Muri iyo nama, abafashe amagambo bose basabye ko kurinda abana icyorezo cya SIDA bireba buri wese. By’umwihariko ababyeyi batwite bongeye gusabwa kwitabira kubyarira kwa mu muganga aho kubyarira mu rugo, kuko umwana uvukiye mu rugo iyo umubyeyi we yanduye nawe akenshi amwanduza amubyara.

Bamwe mu bana babana n’ubwandu bwa SIDA badutangarije ko uretse kuba bahabwa imiti igabanya ubwandu bw’agakoko ka SIDA, ko bagombye kwitabwaho by’umwihariko ku bijyanye n’imirire.

Umuganga ukuriye ivuriro ry’ikigo Nyarwanda gikora ubushakashatsi ku ndwara ya SIDA, TRAC, Dr. Francois Ndamage yatangarije radiyo Ijwi rya Amerika ku italiki ya 25 zukwezi kwa 9 mu mwaka wa 2007, ko imibare igaragaza ko mu Rwanda abana ibihumbi 31 babana n’ubwandu bw’agakoko ka SIDA.

Dr. Ndamage yadutangarije ko muri abo bana 3843 batangiye gufata imiti igabanya ubukana bw’agakoko ka SIDA.

XS
SM
MD
LG